Abarokotse Jenoside ba Nyarubuye barashimira Leta yabubakiye Urwibutso rwiza ruhesha Agaciro barushyinguyemo

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarubuye, Abarokotse Jenoside bo muri uyu Murenge bavuze ko batewe ishema no kuba Leta yarabubakiye Urwibutso rwiza, mu rwego rwo guha icyubahiro Abazize jenoside bashyinguye muri uru rwibutso.

Muri uyu muhango wo Kwibuka kushuro ya 23 wabaye kuwa Gatanu tariki ya 14/4/2017, witabiriwe na ya Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith, Abayobozi b'inzego z'umutemano,Intumwa za Rubanda, abayobozi bakuru batandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere, inshuti ndetse n'Abaturage b'Akarere ka Kirehe.

Mu buhamya bwatanzwe na Mme Mukazuba waharokokeye, yagaragaje uburyo Abatutsi bo muri uyu murenge bakomeje gutotezwa n'ubuyobozi bubi bwari bwa Burugumesitiri Gacumbitsi wayoboraga Komini Rusumo. Muri Jenoside,Interahamwe zifatanyije n'izari ingabo bakaba barishe abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyarubuye bakoresheje grenades n'izindi ntwaro gakondo. Abarokotse Jenoside ba Nyarubuye bashimiye ingabo za RPF zabarokoye ndetse ubu bakaba barubakiwe urwibutso rwiza ruhesha agaciro abashyinguyemo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yashimiye abarokotse ba Nyarubuye ko batacitse intege bagakomeza gukora biteza imbere abasaba gukomeza iyo nzira. Yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kandi abafite amakuru y'ahari imibiri y'abazize jenoside itarashyingurwa bagatanga amakuru nayo igashyingurwa mucyubahiro. Abaturage basabwe kandi gukomeza ibikorwa byo kwibuka mu gihe cy'iminsi 100 yahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 58.