Nyamasheke:Ubuyobozi bw’akagari bwagurishije inzu yubatswe mu mafaranga y’ubudehe ngo bwishyure ideni

Byashyizweho 29 Jun,2020 13:31:14   na  Cléophas Bikorimana



Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Maherero mu kagari ka Kagatamu umurenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inzu bari bubatse mu mafaranga y’ubudehe yagurishijwe n’ubuyobozi bw’akagari mu buryo batazi kandi yari isanzwe ibafasha kuko yari irerero ry’abana .Ubuyobozi bw’ako kagari buvuga ko butavugira umurenge ari wo byabazwa, ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abaturage bari babizi. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko buri gukurikirana iki kibazo.

Ni inzu abaturage bavuga ko yubatswe mu mwaka wa 2008 mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu[600,000Frws] y’ubudehe, yagombaga kuba ikigega ngobokamirire nyuma iza kugirwa ishuri ry’inshuke mu mudugudu.

Bamwe mu baturage baho basabye ko imyirondoro yabo idatangazwa, bavuga ko batunguwe no kumva ko yagurishijwe hishyurwa ideni akagari kari gafitiye uwubatse ibiro gakoreramo.

Rukundo (izina twamwise) agira ati”Ese ahantu hose leta yatanze ibikorwa by’ubudehe akagari gafite ububasha bwo  kongera kuza ngo kabigurishe?twumva gutyo ngo yaraguzwe, nta nama yigeze iba nta cyamunara yigeze iba wenda ngo n’umudugudu twebwe duteranye iyo nzu yacu dukurikije n’akamaro idufitiye twebwe tuyigombore kuko tuyigishirizamo abana bacu”.

Mukamana (Izina twamwise) agira ati” Akagari ni akagari k’abaturage kandi bemera kugatangira imisanzu none impano yacu bari kuyitanga ige he? Ni inzu y’ubudehe yagenewe abaturage none igurishwa ite kandi abaturage batananiwe gutanga iyo imisanzu”.

Rutayisire (izina twamwise) agira ati” Twebwe ikintu dusaba ubuyobozi bwo hejuru,nibatugarurire ubudehe bwacu bugume aho bwari buri tugumye dufashe abaturage nkuko n’ubundi twabafashaga tubacumbikira”.

Iyi nzu yari inacumbikiwemo umuturage witwa Mukarutabana Immaculée wari umazemo amezi atatu nyuma y’uko iye isenywe n’ibiza, avuga ko yahawe igihe cyo kuvamo.

Agira ati” Mfite imyaka 75, umuntu wayiguze niwe wambwiye ko nzayimaramo uku kwezi kwa karindwe nkaba aribwo nzayivamo,kandi ndareba nyine inzu banyubakiye ntiruzura ntaho yari yagera, nyimazemo iminsi da  kuko nyimazemo amezi atatu, ubuyobozi nabusabaga ko bwanyubakira nyine kuko uwo muntu ari kuvuga ngo ninyivemo nyine nkaba najya muyanjye”.

Mugambira Jean waguze iyi nzu avuga ko yayiguze n’akagari ka Kagatamu.

Agira ati” Nayiguze amafaranga ibihumbi 350[350,000Frws], bambwiye ko ngomba kuyishyura kuri konti y’inyubako y’akagari nyajyanayo bampa borudero[bordereau] kuri SACCO, nyijyana ku kagari bampa inyemezabwishyu y’ubugure”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari Ndahimana Emmanuel abajijwe uko inzu yari irerero yagurishijwe yasubije ko ayo makuru atayazi.

 Agira ati” Ayo makuru ntayo nzi urwego mfite ni urw’umukozi ntabwo nabimenya ibyongibyo,murebe umuntu w’umuvugizi wabazwa amakuru neza njye ntabwo nabishobora ubwo bushobozi simbufite”.

Damas Uwimana,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge avuga ko iyo nzu yagurishijwe ariko mu buryo buzwi.

Agira ati”Ndumva barabyemeye kuko hari n’inyandiko akagari kashyikirijwe na komite z’ubudehe bemeranywa ko igikorwa bemeranywa bagishyiraho ubwo bushobozi aricyo cyakorwa,hari igihe abantu batekereza ibintu byiza hakabamo abatabyishimira ubwo nicyo turakomeza kubafasha gusesengura”.

Ntaganira Josué Michel, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bakomeza gukurikirana bakamenya uko bimeze.

Agira ati” Aho rero umuntu akomeza gukurikirana ni uko bavuga ko hari amazu ashaje,bavuga ko baba barabonye yuko ntacyo akibamariye biyumvikanira ubwabo ko nayo yabafasha mu kubaka ka Kagari, habaye rero hari iby’umwe muri bo cyangwa se bangahe baba batarahuje icyo gihe umuntu yazajyayo akaganira nabo akamenya icyifuzo cyabo kuko umuturage wese afite uburenganzira bwo gutanga icyifuzo cye”.

Aba abaturage bavuga ko ubwo bubakaga ibiro by’akagari ka Kagatamu, buri muturage yatanze umusanzu w’amafaranga ibihumbi bibiri, bakaba batumva uko byahindutse inzu bemeje ko yubakwa muri gahunda ya leta y’ubudehe   ikagurishwa batabizi.

Samuel Uyisenga/Radio Isangano