Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Abanyeshuri G. S Nyarubuye bahagurukiye hamwe mu kurwanya ibiyobyabwenge

N’ubwo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho ingamba nyinshi mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, hari abantu bamwe bakibyishoramo, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

Imwe muri izo ngamba zashyizweho akaba ari ubukangurambaga bukorerwa abaturage n’urubyiruko by’umwihariko mu bigo by’amashuri.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri, ubu bukangurambaga bwakorewe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarubuye ruri mu karere ka Karongi, aho abanyeshuri, abarimu n’abayobozi babo bigishijwe amoko n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, bakaniyemeza kurwanya uwo ariwe wese wabyishoramo.

Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Karongi, yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje abashishikariza kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo, kandi ko aribo mbaraga zigihugu, bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere.

IP Rutebuka yabwiye abo banyeshuri ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, aboneraho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.

Aba banyeshuri banigishijwe uko bakwiye gukoresha umuhanda n’uko bawambukiranya, aho babwiwe ko bakwiwe kom mbere yo kwambuka bakwiye kujya bareba ku mpande zombi ko nta kinyabiziga gihari, kandi bakitwararika kwambukira ahari imirongo yabugenewe (Zebra Crossing).

Umuyobozi w’icyo kigo Nyirangabire Monique yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Nyirangabire yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bijeje abayobozi babo n’aba Polisi  ko batazigera bishora mu biyobyabwenge, kuko basanze ntacyo bamarira igihugu cyababyaye, bashimira ubuyobozi bwabateguriye iki kiganiro kandi bizeza Polisi ko ibyo babasabye  bagiye kubushyira mu bikorwa.