Nyamasheke: Kwesa imihigo kurenza 100% ngo si uguhiga bike

Mu gihe bikunze kubera abantu urujijo ukuntu uturere duhiga imihigo nyuma tukavuga ko twayesheje ku gipimo gisaga 100%, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko ibi bishoboka kandi atari ugukabya ahubwo ko biterwa n’imbaraga nyinshi abantu bagenda bashyira mu mihigo no kwiyumvamo inshingano kurushaho.

Ibi Habyarimana arabitangaza mu gihe kuva ku wa 22/07/2013 kugeza kuri uyu wa 23/07/2013, akarere ka Nyamasheke ayoboye karimo gukorerwa isuzuma ry’imihigo, aho byagaragaye ko imyinshi mu mihigo y’aka karere ya 2012-2013 yagezweho ku kigero gisaga 100%.

Mu buryo busanzwe, bikunze kuba urujijo kuvuga ko umuntu yageze ku kigero gisaga 100% kandi ari rwo rugero rw’imihigo rubaho abantu bose baba bahigira kugeraho.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa RALGA, Sibomana Saidi bataha bimwe mu bikorwa by'imihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RALGA, Sibomana Saidi bataha bimwe mu bikorwa by’imihigo.

Mu buryo bugaragara ariko na none, usanga mu gihe ibyari byarahizwe kugerwaho byarengeje igipimo, abantu bashobora kwandika ijanisha risaga irisanzwe.

Kuri iki kibazo, ni ho benshi bibaza ibijyanye n’iri hurizo ariko bamara no kuryumva bakavuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashobora kuba bahiga imihigo mike yo kwikiza ariko mu by’ukuri itajyanye n’ibikenewe ndetse n’imbaraga ziba zikwiriye gushyirwa mu bikorwa, ari na yo mpamvu bajya kubona bakabona ibikorwa bisagutse ku byo bahize maze bakavuga ko besheje umuhigo ku kigero gisaga 100%.

Nyuma yo kubona ko imihigo nk’iyi yeshejwe mu karere ka Nyamasheke, Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’aka karere Habyarimana Jean Baptiste maze atubwira ko kwesa imihigo ku gipimo gisaga 100% bidaterwa n’uko baba bahize bike, ahubwo biterwa n’imbaraga zidasanzwe abantu bakoresha mu kwesa imihigo ndetse n’uburyo abantu bamaze gufata gahunda y’imihigo nk’umuco ugomba kubaranga kandi bagaharanira gutsinda.

Koperative Umurenge SACCO 10 ziyujurije inyubako zazo bwite.
Koperative Umurenge SACCO 10 ziyujurije inyubako zazo bwite.

Habyarimana avuga ko ubufatanye burangwa hagati y’ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage ndetse n’ubukangurambaga, butuma bose bagahagurukira icyarimwe ari byo bituma besa imihigo bene aka kageni ariko ngo ntabwo mu by’ukuri ari uko baba bahize bike.

Agira ati «Iyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze gushyira umukono kuri kiriya gitabo (cy’imihigo) kiba ari igihango hagati y’abaturage b’aka karere na Perezida wa Repubulika ku buryo byanze bikunze ntabwo dushobora kuvuga ko uyu muhigo tutawugezeho. Iyo ikaba ari yo mpamvu abantu bose bahagurukira rimwe; rimwe na rimwe ukanabona byarenze 100% ».

Centres zigamije guteza imbere ikoranabuhanga n'iterambere (BDCs) hirya no hino ubu zirakora neza.
Centres zigamije guteza imbere ikoranabuhanga n’iterambere (BDCs) hirya no hino ubu zirakora neza.

U Rwanda nk’igihugu, ruracyahanganye n’ikibazo cyo kwivana mu bukene, abarutuye baharanira kwigira kandi rukubaka umurimo ku buryo buhamye. Mu gihe bimeze bitya, bisobanuye ko nta kosa ryashyirwa ku waba yakoze ibisumbye ibyo yahize kuko nta cyo yaba yangije kandi urugendo rwo gutera imbere rugikomeza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

K au cube besheje imihigo ni intashikirwa ndavuga Kamonyi,Kicyukiro, Karongi bravo.

saf yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Mwiriwe kwesa imihigo n’ibyiza kandi birashoboka kurenza ariko abaturage b’Akarere ka NYABIHU sinzi ko kazesa imihigo yako kubera abaturage b’Umurenge wa BIGONGWE rurigukinga bane kubera inzara kuko batswe aho bahinganga bafashwe kandi ntibahabwe ingurane bafashwe nabi cyane.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka