Kirehe: Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rugiye kubakwa

Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Intumwa ya Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenosite, Dr Jean Damascène Gasanabo, yatangarije abaturage ba Nyarubuye ko Urwibutso rwa Nyarubuye rugiye kubakwa mu Ngengo y’Imari ya 2015/2016.

Hari hashize igihe kinini abaturage basaba kubakirwa Urwibutso rwa Jenoside nk’ahantu hashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 hicirwa abatutsi basaga ibihumbi 53 bakaba bashyinguwe hanze.

Uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ngo rugiye kubakwa.
Uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ngo rugiye kubakwa.

Mu muhango wo ku wa 14 Mata 2015 wo kwibuka abatutsi biciwe i Nyarubuye, Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Kirehe na bwo bwunze mu ryabo busaba ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwubakwa.

Dr Jean Damascène Gasanabo, ukuriye ubushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), mu ijambo rye yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rugiye kubakwa vuba.

Yagize ati “Inyigo yo kubaka uru rwibutso n’uburyo iyi mibiri izashyingurwa m’uburyo buvuguruye yarakozwe, mu ngengo y’imari ya 2015/2016 hari icyizere ko uru rwibutso ruzubakwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko muri icyo gikorwa intara na yo izagira ubufatanye mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amwe mu mateka yaranze Nyarubuye mu mwaka w’1994

Rwakayigamba Ferdinand mu buhamya yatanze yavuze ko i Nyarubuye hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 53 ubwo bageragezaga kuhahungira baturutse za Rwamagana, Kayonza, Kigarama, Birenga, Zaza, Rukira n’ahandi ku wa 12 Mata 1994 kuko hari hegereye Akagera aho batekerezaga guhungira muri Tanzaniya, bacumbikirwa mu nyubako za Paroisse ya Nyarubuye.

Iyo ni Paruwasi Gatolika ya Nyarubuye interahamwe ziciyemo abatutsi benshi bari bayihungiyemo.
Iyo ni Paruwasi Gatolika ya Nyarubuye interahamwe ziciyemo abatutsi benshi bari bayihungiyemo.

Ngo batangiye kugabwaho ibitero, igitero cya mbere cy’interahamwe cyaje ku wa 13 Mata 1994 gituruka Rukira na Mushikiri abaturage bose hamwe (abatutsi n’abahutu) bagisubizayo zisiga zitwitse inzu z’abatutsi i Mushikiri.

Ku wa 14 Mata 1994, interahamwe zagarutse mu gitondo zitwika inzu z’abatutsi ba Nyabimuri abatutsi barwana na zo i Nyarutunga umunsi wose na bwo ngo bazisubiza inyuma.

Interahamwe zikimara gusubizwa inyuma ngo zagiye i Nasho zizana n’abajandarume babaga ku Murindi bakihagera barabicaza bose batangira kubarasa birukira muri Kiliziya ya Paroisse ya Nyarubuye interahamwe zigota iyo kiliziya umunsi wose zica abatutsi kugeza mu ijoro ari na ko zibica agashinyaguro zibamenamo urusenda ngo zimenye niba hari uhumeka.

Zimwe mu ntwaro abicanyi bakoreshaga bica abatutsi by’agashinyaguro hari imihoro, udufuni, ibisongo, imivure n’ibindi.

Muri uwo muhango wo kwibuka hashyinguwe imibiri 16 yerekanwe n’imfungwa zo muri Gereza ya Kibungo.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwibutso rwubakwe neza maze abaharuhukiye baruhuke mu mahoro tujye tubasura ahantu hatunganye

michel yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka