Akarere ka Nyamasheke kashyikirijwe by’agateganyo isoko rya Bushenge

Nyuma y’uko imirimo yakorwaga mu kubaka isoko rya Bushenge yarangiye, entreprise de construction des Bâtiments, Route et hydraulique (ECBRH) yubakaga iri soko yarishyikirije akarere ku buryo bw’agateganyo tariki 24/01/2012.

Abaturage bazakoresha iri soko bishimiye kuba ryuzuye kandi bizeza abayobozi ko bazaribyaza umusaruro kandi bakanaryitaho.

Umukozi wa ECBRH, Maronko Jacques, yishimiye ko icyo biyemeje bakigezeho kandi anashimira ubufatanye bw’akarere ndetse n’abaturage muri rusange. Yongeyeho ko kubaka iri soko byagiriye abaturage akamaro kanini kuko bahawe akazi ndetse bamwe na bamwe bakajya bagurisha ibikoresho bwahakoreshejwe.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza, Gatete Catherine, yabwiye abaturage ko amafaranga yo kubaka iryo soko ari ayavuye mu misoro y’Abanyarwanda, anabasaba ko bajya babyubahiriza bagasora bishimye kuko baba bikorera. Yabasabye kurinda ibikorwa byakwangiza iri soko kuko ari bo bazaba bihombya.

Isoko rishya rya Bushenge ryubatse ku buryo bugezweho.
Isoko rishya rya Bushenge ryubatse ku buryo bugezweho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yavuze ko iri soko ryubatse neza ashimira rwiyemezamirimo kuba yarujuje inshingano ze neza ntate imirimo yo kuryubaka nk’uko uwa mbere wari warihawe yabikoze.

Iri soko ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004 ubwo Bushenge yari ikiri mu karere k’Impala, hanyuma bitewe n’inyigo mbi ndetse no kutumvikana ku mikorere hagati ya rwiyemezamirimo wa mbere n’akarere, byaje gutuma ata imirimo ye arigendera.

ECBRH yaje gukora ibyari bisigaye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 ikaba yabitanze mu buryo bw’agateganyo kuri uyu 24 mutarama 2012, hanyuma ikazaritanga burundu nyuma y’umwaka umwe uhereye ubu.

Imirimo yose yo kubaka iri soko yatwaye akayabo ka miliyoni 357 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka