AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Nyamasheke: Abaturage bongeye gusaba ko umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri wakorwa ku buryo burambye

Yanditswe Sep, 30 2023 20:03 PM | 40,653 Views



Mu bikorwa by'umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wibanze ku gusibura inzira z'amazi ku mihanda n'ibyobo bifata amazi, abatuye mu Murenge wa Bushenge muri Nyamasheke bongeye gusaba ko umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri wakorwa ku buryo burambye.

Ni umuhanda uhuza Imirenge itatu ariko kuwugenda mu gihe cy'imvura biragoye.

Abaturage bagaragaza ko ibikorwa bazindukiyemo bituma uyu muhanda ugendeka igihe gito ariko bidahagije bagasaba ko wakorwa ku buryo burambye.

Umuyobozi w'agateganyo  w'Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire agaragaza ko uyu muhanda uhangayikishije cyane ku buhahirane ariko ngo birenze ubushobozi bw'Akarere.

Senateri Mukakarangwa Clithilde waje kwifatanya n'abaturage mu muganda, avuga ko ikibazo cy'uyu muhanda bazakigeza ku nzego zo hejuru kugashakirwa ibisubizo.

Uyu muhanda Bushenge-Shangi -Nyabitekeri ufite uburebure bwa kilometero 30, ahagomba gukorwa hateye ikibazo ni kilometero 27 kuko hari igice gito cya kilometero 3 kirimo kaburimbo muri Bushenge.

Jeannine Ndayizeye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi

Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Ab

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball